Nkuko amasezerano mashya ya Adil Erradi Mohamed abivuga, ni uko agomba kugeza amakipe mu matsinda ya CAF champions league cg se Confederation none bikaba bimunaniye.
Nkuko philosophy ya APR FC ibivuga, ni uko bagomba gukinsha abakinnyi b’abayarwanda gusa mu gihe Adil we yavuze ko nta musaruro bazigera bitega ku bakinnyi n’abanya-Rwanda kuko nta rwego ruzima bariho.
Erradi Adil atsinzwe mu mukino wa mbere wo gushaka kujya muri Champions league cyangwa confederation cup gusa ariko kuri ubu bimaze kwanga ndetse hakaha hitezwe umwanzuro uza gufatwa na APR FC dore ko na Erradi Adil avuga ko yazinutswe abakinnyi b’abayarwanda nkuko bamwe mu banyamakuru bajyanye na APR FC muri Tunisia.
Biteganyijwe ko Erradi Adil nagera mu Rwanda azaganira n’ubuyobozi bakarebera hamwe umwanzuro uzafatwa ndetse n’icyo kongera mu ikipe kugira ngo izakomere Kandi itere imbere.
Adil arengana, kuko nubwo bazana guadiola Apr igifite abakinnyi nkabariya ntacyo yayimarira rwose, umuto ntabwo Ari ukumwirukana ahubwo nibamufashe bamuzanire abakinnyi mpuzamahanga hanyuma turebe icyo ashoboye, bitabaye ibyo Apr izamya kuba star a domicile.