in

Uruganda rwa Nike rukomeje gufata imyanzuro ikakaye, Uburusiya mu mazi abira.

Uruganda rwamamaye cyane mu gukora imyenda ya siporo rukorera muri Amerika Nike, rumaze gutangazako ruteganya kuva mu burusiya mu mezi atatu yonyine ari imbere, nyuma y’uko iki gihugu gishoje intambara muri Ukraine.

Uruganda rwa Nike rukaba rwarafunze ububiko bwarwo mu Burusiya mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka mu buryo bw’agateganyo, ndetse rukaba rwatangaje ko burundu rugiye kuva mu Burusiya ubutazagaruka igihe cyose intambara itaragarara.

Ibi bitangajwe nyuma y’uko uruganda rukomeye mu gukora ibiryo McDonald ndetse na Google nabo bagiye kuva burundu muri kino gihugu cy’Uburusiya.

Amakampani agiye akomeye cyane mu bihugu by’uburengerazuba harimo Amerika n’Ubwongereza, akomeje kuva mu Burusiya bimeze nk’uburyo bwo guhana iki gihugu mu buryo bw’ubukungu.

Uruganda rwa Nike rukaba rwarakuraga 1% by’ibyo rwinjiza mu gihugu cy’Uburusiya n’ubundi bikaba bisa nkaho nta gihombo kinini igiye guhomba.

Gusa ibintu bigiye guhinduka ndetse bikomere cyane k’Uburusiya mu gihe andi makampani menshi yagenda agera ikirenge mu cya Nike.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo: kAVAMAHANGA Alexandre yasabye guhindura amazina akitwa SEBUKAYIRE Alexandre

Sadio Mane yigaranzuye mugenzi we bakinanaga muri Liverpool amutwara umwanya wa mbere