in

Sadio Mane yigaranzuye mugenzi we bakinanaga muri Liverpool amutwara umwanya wa mbere

Rutahizamu w’umunya-Senegal Sadio Mane kuri ubu yabaye umukinnyi wa mbere w’umunyafurika uhembwa menshi kurusha abandi.

Ku wa Gatatu wiki cyumweru nibwo Sadio Mane yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Bayern Munich nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka 3.

Nyuma yo gusinya muri iyi ikipe ibarizwa i Munich, Sadio Mane yahise ahabwa umushara ukubye kabiri n’igice uwo yahabwaga muri Liverpool.

Muri Liverpool Sadio Mane yahembwaga ibihumbi 100 by’ama-pound mu gihe ubu muri Buyern Munich agiye kujya afata ibihumbi 250 by’ama-pound ku cyumweru.

Uwo mushahara yahawe wahise umugira umukinnyi wa mbere uhembwa menshi mu bakinnyi b’abanyafurika aho akurikirwa na mugenzi we Mohamed Salah.

Sadio Mane ari kurusha Salah ibihumbi 30 by’ama-pound ku cyumweru kuko uyu munya-Misiri ahembwa ibihumbi 220 by’ama-pound ku cyumweru.

Dore uko urutonde rumeze

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uruganda rwa Nike rukomeje gufata imyanzuro ikakaye, Uburusiya mu mazi abira.

Umunyeshuri w’imyaka 14 yaguye mu ishuri ahita ashiramo umwuka