in

Uratungurwa: Dore abanyamakuru 10 ba siporo bafana ikipe ya Rayon Sports

Itangazamakuru rya siporo rikorwa kinyamwuga ryirinda amarangamutima ya gifana hato batarengera. Gusa nubwo bimeze gutyo hari abakora itangazamakuru rya siporo mu Rwanda bafite amakipe bakunda.

Abo banyamakuru birinda gutangaza amarangamutima yabo kuri mikoro ngo batayobya imbaga nyamwinshi z’ababakurikira, nubwo babikora gutyo iyo bageze hanze ya mikoro bashimangira urukundo bakunda amakipe agiye atandukanye.

Kuri uyu munsi twaguteguriye abanyamakuru icumi bakunda cyane ikipe ya Rayon sport, nubwo baba batabivuga kuri mikoro zibitangaza makuru baba bakorera ariko bava kuri mikoro bakagaragaza amarangamutima yabo.

  • Baryinyonza Elie

Baryinyonza Elie ni umunyamakuru wa Radio and Tv1, akora ikiganiro cy’imikino cyo ku mugoroba gikunzwe n’abatari batari bake kizwi nka Tress foot gitangira saa 18:00 PM, kikarangira saa 20:00, aho baba bibanda cyane kumugabane w’iburayi.

Uyu munyamakuru ntabwo akunzwe kuvuga ko afana Rayon Sports gusa ku mutima we niyo kipe yo mu Rwanda ibaho.

  • Jaen Cloude Kwizigira Lee

Kwizigira Jean Claude Lee ni umunyamakuru wa RBA na we akaba yarihebeye ikipe ya murera ku buryo bukomeye, nawe akora ikiganiro cya siporo kuri Radio Rwanda.

  •  Bagirishya Jean de Dieu (Jado Castar) 

Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar na we ni umukunzi wa kadasohoka wa Rayon sport, uyu we ni umuyobozi wa B&B FM Umwezi akaba  anayikoraho urubuga Rw’imikino. Na we akunda Rayon Sport bihebuje.

Jado Castar we ntabwo ajya ahisha urwo akunda ikipe ya Rayon Sports, dore ko no kuri mikoro ahora ibyiyemerera.

  • Samuel Karenzi (Sam Karenzi) 

Samuel Karenzi cyangwa Sam Karenzi ni umunyamakuru wa Fine FM uzwi mu kiganiro urukiko rw’ubujurire. Ni umunyamakuru uvuga ibintu uko abishaka, udatinya kandi ashize amanga iyo avuga kuri Rayon sport  akunda nkuko yabyitangarije.

Uyu nawe ntabwo ajya ahisha amarangamutima ye kuri Rayon Sports, dore ko ahora ayivuga kugira ngo itere imbere.

  •  Mucyo Antha

Anta ni umunyamakuru wa Radio and TV10 ukora urubuga rw’imikino ruzwi nk’Uukiko Rwa sport. Amakuru dukura mu bari hafi ye ni uko yihebeye Rayon sport bikomeye. Anta akaba yarasabye ko kuri Rayon sport Day yazahabwa mikoro  agasoma amazina y’abakinny kandi ntabihembo ategereje. Ibyo nabyo bishimangira urwo akunda Murera.

  • Nkurunziza Jaen Paul

Nkurunziza Jean Paul ni umunyamakuru wa Isango Star akaba anavugira ikipe ya Rayon sport na we ni urucabana mu gukunda Rayon spor

  • Aime Niyibizi

Aime Niyibizi ni umunyamakuru wa Fine FM nawe ukora mu kiganiro  URukiko ry’ubujurire  yiyemererako akunda Rayon sport.

  •  Ngabo Roben

Ngabo Roben ni umunyamakuru wa Radio&TV1 na we akunda Rayon sport bikomeye. Ngabo yakoze ikiganiro cya Rayon Time kuri Isango Star kandi yemera ko akunda Rayon Sports.

  • Rugimbana Theogene

Rugimbana Theogene ubu usigaye akorera kuri YouTube  yitwa Rugimbana talk sport ni umukunzi wa Rayon sport bikomeye. Kuri ubu ubu usigaye aba hanze yu Rwanda.

  • Imfurayawacu Jaen Luc

Jean Luc ni umunyamakuru wa B&B FM Umwezi  akaba ari umukunzi wakadasohoka wa Rayon Sports, nubwo adakunda kubigaragaza kuri mikoro ariko ntibikuraho ko ayikunda.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muzanzanire inyama! Umuhanzi Tayc utegerejwe i Kigali yasabye abanyarwanda kuza kumwakira bamuzaniye impano

Producer Eleeeh yasubije umufana we wamubajije uko yiyumva nyuma yuko indirimbo ye nshya itwitse