in ,

Undi mukobwa yiganye Paccy kwifotoza yashyizeho ikoma, ashiduka ubwambure bwe bwose bugaragara(Amafoto)

Ifoto ikomeje gukwirakwizwa no guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga na mpuzabantu ni iy’umukobwa wiganye ifoto ya Paccy aheruka gushyira hanze ariko itandukaniro ribirimo ni uko we yikinzeho igitika mu gihe Paccy yikinzeho urukoma.

 

Umukobwa utamenyekanye amazina ye ariko ugaragara nk’umunyacyaro nk’uko bamwe bakunze kubivuga yifotoje amafoto ane ajya gusa n’ifoto Paccy yifotoje ubwo yamamazaga indirimbo ye “Order” yakoranye na Urban boys.

Bamwe mu babonye aya mafoto y’uyu mukobwa batunguwe ndetse banababazwa cyane no kubona n’abakobwa bo mu byaro bafatwaga nk’abagikanyakanya mu gusigasira umuco nabo badukiriye imyitwarire idahwitse biganya iby’abanyamujyi.

Ku rundi ruhande hari abikomye Paccy bavuga ko nk’umuntu w’icyitegererezo abandi bareberaho atagakwiye gutanga urugero nka ruriya rwo kwifotoza yikinze urukoma kuko bihonyora cyane indangagaciro z’umuco nyarwanda kandi abandi bakabyiganya atari na byiza.

Umwe mubo twaganiriye yagize ati ” Ese buriya Paccy ugira ngo ntagiye kutwangiriza abana b’urubyiruko, reka ahubwo uzareba mu minsi iri imbere uko bizaba byifashe, Aho kwigisha abantu kwifotoza bikinze utuntu nka turiya ku myanya yabo y’ibanga yagakwiye gukora ubukangurambaga nk’umuntu w’icyitegererezo abandi bareberaho akigisha uburyo bwo kwirinda icyorezo cya SIDA kitwugarije, akigisha kwirinda gutwara inda zitateguwe n’ibindi bifitiye umuryango nyarwanda akamaro .”

Hon. Bamporiki Edouard usigaye ayobora itorero ry’igihugu we aheruka gutangaza ko Paccy akwiye kujyanwa mu kigo ngororamuco akigishwa mu gihe umuhanzi AMA-G THE BLACK we yari yamusabiye gusubizwa mu itorero.

Reba nawe uyu mukobwa wagerageje kwiganya Paccy uburyo yiyanitse ku karubanda


Aya niyo mafoto ane yahujwe uyu mukobwa yashyize hanze

Ikindi bamwe bakomeje kwibaza ni ukumenya niba Paccy iyo abonye nk’iyi foto y’uyu mukobwa wamwiganye yumva bimushimishije ndetse yabyina intsinzi ko ubutumwa bwiza yatanze bwakiriwe.

Uretse abiganya Paccy badasanzwe bazwi mu ruhando rw’ibyamamare byo mu Rwanda hari n’abandi dusanzwe tuzi nabo bagerageje kwiganya iyi foto ariko bo bakabikora bambaye twavugamo nka Uncle Austin, Anita Pendo, Arthur, Mc Tino Bull Dogg n’abandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifoto umuhanzikazi w’icyamamare mu rwanda,asomana, aryamanye ndetse anakora ibintu by’abakuze n’umusore ikomeje guca ibintu

Ukunganya ku ikipe ya Manchester United gukurikirikiwe n’indi nkuru y’agahinda