in

Undi mukinnyi w’inkingi ya mwamba Rayon Sports yari yitezeho amakiriro agiye kubagwa nyuma yo kugira imvune ikomeye

Myugariro wo hagati akaba na Visi Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel azabagwa imvune y’urutugu muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Uyu myugariro w’inkingi ya mwamba mu ikipe ya Rayon Sports, yagize imvune mu mpera z’umwaka ushize, kuri ubu akaba atari gukora imyitozo nta gihindutse mu gihe yabagwa imvune azagaruka mu kibuga mu kwezi kwa Werurwe 2023.

Uretse Ndizeye Samuel ufite imvune, hari n’abandi bakinnyi ngenderwaho muri Rayon Sports bafite imvune barangajwe imbere na Kapiteni Rwatubyaye Abdul n’umukinnyi wo hagati mu kibuga Raphael Osaluwe Olise.

Biteganyijwe ko Mitima Isaac na Ngendahimana Eric ari bo ba myugariro babiri bazaziba icyuho cya Rwatubyaye Abdul na Ndizeye Samuel.

Rayon Sports yasoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya gatanu n’amanota 28. Ni inyuma ya AS Kigali ya mbere n’amanota 30, inganya na Kiyovu Sports ndetse na APR FC na Gasogi United zifite amanota 28 mu mikino 15 zakinnye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bugesera FC yibye umugono umutoza wayo imuhambiriza igicuku kinishye

Ubwo urahaze! Nyaxo yibasiye Killaman washyize hanze amashusho y’umugore we bishimanye