in

Undi mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports agiye kubagwa

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo Ndizeye Samuel ashobora kubagwa urutugu.

Ni nyuma y’uko ku mukino batsinzwemo na APR FC 1-0 yari yasohotse yavuye mu kibuga urutugu rwacomotse.

Mu kiganiro yagiranye na Rwanda Magazine, Ndizeye Samuel yavuze ko abaganga bakomeje kumukurikirana ariko ngo mubyo bari kumubwira bishoboka, no kubagwa birimo.

Ati ” Ntegereje icyo abaganga bazemeza ariko kubagwa nabyo bambwiye ko bishoboka kuko ngo aribwo buryo burambye bwatanga igisubizo kuko urutugu ruri gukomeza gucomoka.”

Ku bigendanye n’igihe yamara hanze y’ikibuga mu gihe yaba abazwe, yavuze ko nabyo yazategereza igisubizo cy’abaganga.

Ndizeye ni umwe mu bakinnyi bamaze iminsi bitwara neza muri Rayon Sports aho ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Ugushyingo, yatowe nk’Umukinnyi mwiza w’ukwezi kw’Ukwakira ahigitse bagenzi be.

Naramuka abazwe, azaba yiyongereye kuri Osalue Rapfael na Rwatubyaye Abdul nabo bamaze kubagwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango: rurageretse hagati y’abagabo n’abagore bapfa inkari

Biba gake:Umugeni witeguraga gukora ubukwe yasambanye birangira abibwiye umugabo we