in

Undi mukinnyi avuye mu mwiherero w’Amavubi igitaraganya.

Umukinnyi Manishimwe Djabel ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ntagikinnye umukino uzabahuza na Mali bitewe n’ikibazo cy’uburwayi, aho biteganyijwe ko amavubi azahaguruka taliki 28/8/2021 umukino ukazaba taliki ya 1/9/2021 .

Manishimwe Djabel yavuye mu mwiherere w’ikipe y’igihugu bitewe n’ikibazo yagize, aho yanduye Covid-19 akigera mu mavubi, ikindi kandi ntiyigeze akora umwitozo n’umwe. Akaba atazajyana n’Amavubi.

Manishimwe Djabel ni umukinnyi wa kane uvuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma yaho birukanye Kwizera Olivier, Muhadjir wagiye gushaka ikipe, Tuyisenge Jacques wahawe agahushya agiye gukora ubukwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’ibyumweru bike batandukanye, Grand P na ya nkumi y’ikizungerezi bongeye gutungurana.

Ingeso zitari nziza zishobora gushyira iherezo ku rukundo rw’abashakanye.