in

Nyuma y’ibyumweru bike batandukanye, Grand P na ya nkumi y’ikizungerezi bongeye gutungurana.

Nyuma y’amakuruu yavugaga ko umuhanzi akaba n’umuherwe ufite uburwayi bw’ubugufi bukabije, Grand P yatandukanye n’umukobwa ubyibushye bitangaje Eudoxie, kuri ubu bongeye gutungurana maze bariyunga .

Mu byumweru bicye bishize,nibwo uyu muhanzi mugufi cyane ukomoka muri Gineya, Grand P, yatandukanye n’umukunzi we Eudoxie Yao ahita abona undi mukobwa mushya bakundana, ariko ubu yagarutse mu rukundo rwe nyarwo na Eudoxie nk’uko ikinyamakuru Nairobian cyabyanditse.

Uyu mukobwa Eudoxie Yao, niwe wabanje kuba imbarutso y’amakuru y’itandukana ryabo aho yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akavuga ko atakiri mu rukundo na Grand P. Icyo gihe amakuru yacicikanye avuga ko Grand P yaba aca inyuma uyu mukobwa ari nabyo byatumye batandukana.

Nairobian ivuga ko uru rukundo rwabo ruri gufata indi ntera aho Eudoxie yahisemo kureka ububabare bwose yatewe na Grand P agasubirana nawe. Aba bombi ubwo batangiraga gukundana, byavuzwe ko Eudoxie ‘akurikiye ifaranga’ ry’uyu musore kuko ari ibintu bigaragara ko nta rukundo yamugirara, gusa umukobwa we yavugaga ko abakeka ko akurikiye amafaranga bibeshya ahubwo amukunda cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Shaddyboo ashaka ko umukunzi we azajya amukorera

Undi mukinnyi avuye mu mwiherero w’Amavubi igitaraganya.