in

Uncle Austin yinginze Arthur ngo aze bakorane kuri Radio ye nshyashya

Mu minsi mike ishize nibwo umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin yasezeye kuri Radio yaramazeho igihe ya Kiss FM atangaza ko agiye gushinga Radio ye, ibyo avugako zari inzozi ze kuva kera none zikaba zarabaye impamo.

Mbere ye gato ariko mugenzi we Arthur Nkusi nawe akaba yari yaravuye kuri iyi Radio avugako agiye gufata akaruhuko no gukora izindi gahunda ze zitandukanye.

Abafana nyuma yo kubona Uncle Austin afunguye Radio, baketse ko yaba agiye kuzana Arthur bagakorana, cyane ko yari yatangaje ko Radio ye yitwa Power FM ayifatanyije n’abandi bantu bagera kuri batatu.

Arthur Nkusi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yanyomoje amakuru yuko yaba agiye gukora kuri Power FM, avugako ari ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Uncle Austin akaba yahise amushimira ariko amusaba ko yaza bagakorana kuko yumva bakora ikiganiro gitwika.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky yakomoje ku gahinda yatewe na Papa Cyangwe

Ibiganiro bya Halland na Barcelona byarangiye gute??