in

Ibiganiro bya Halland na Barcelona byarangiye gute??

Nk’uko ikinyamakuru cyandikirwa muri Spain L’esportiv cyabitangaje, Cavi na Jordi Crigiff bakubutse mu budage aho bari baragiye kuganiriza uyu mukinnyi Halland kuba yaza gukinira iyi kipe.

Mu byo bavuganye harimo kuba imikinire ya Barcelona yakorohereza Halland kandi ko ari ikipe ikomeye izamufasha kwegukana ibikombe nka Ballon d’or ndetse n’ibindi bitandukanye.

Halland amaze iminsi ari mu mvune ndetse ari i  Munich aho ari kwitabwaho bikaba byaratumye hari imikino imwe n’imwe adakina kubera iyo mvune.

Uyu musore ukomoka muri Norway azasoza amasezerano ye mu mpeshyi y’umwaka wa 2022 hakaba hari amakipe menshi ari kumwifuza nka Manchester united ndetse n’andi atandukanye ariko Barcelona ikaba yateye intambwe ishimishije benshi bavuga ko ashobora kwerekeza muri Spain.

 

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uncle Austin yinginze Arthur ngo aze bakorane kuri Radio ye nshyashya

Ntabwoba bagira! Abasore bagaragaye bitendetse ku modoka ya Polisi y’u Rwanda