in

Rocky yakomoje ku gahinda yatewe na Papa Cyangwe

Nyuma y’uko mu minsi ishize hasakaye amakuru avuga ko Rocky yaba hatandukanye na Papa Cyangwe ariko nyuma akongera akagaruka nkuko Khadaffi babagana muri Rocky Entertainment yabyemeje, Papa Cyangwe yongeye gusezera muri Rocky Entertainment ndetse agenda atangaza amakuru menshi Rocky yise agatwiko kibasira umuntu.

Mu kiganiro Rocky yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube hano mu Rwanda, Rocky yavuze ko yababajwe n’ibyo Papa Cyangwe yamuvuzeho kandi yaramufashe akamuzamura mu gihe kibi ubwo twari turi muri lockdown.

Ni mu gihe Papa Cyangwe yaraherutse gutangaza ko Rocky yashatse ku mwica ndetse ngo yamuteje abantu bo kumwambura incuro zirenze ebyiri bigera ubwo Papa Cyangwe yishinganisha ku nzego z’umutekano mu Rwanda.

Rocky kandi yakomeje avuga ko ataba yarahombye amafaranga yatakaje kuri Papa Cyangwe ngo yongere amutakazeho andi ngo bamwice kandi nta n’inyungu yabikuramo.

Rocky Kirabiranya yanavuze ko kandi Papa cyangwe yarenze ku mabwiriza yabahaye yo gutwika utibasira umuntu kugira ngo uzamuke we asubire hasi, ahubwo utwika mu bikureba nta wundi muntu ushatse gushyira hasi nkuko babikoze bajya gusohora indirimbo Bambe.

Kugeza magingo aya Rocky na Papa Cyangwe baratandukanye ariko amakuru yavugwaga ko bapfuye amafaranga y’igitaramo cya Papa Cyangwe atari ukuri kuko ari papa cyangwe wasezeye muri Rocky Entertainment ku bushake.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu ukwiye guhora urya amapera n’amababi yayo

Uncle Austin yinginze Arthur ngo aze bakorane kuri Radio ye nshyashya