in

Uncle Austin yavuze amagambo akomeye nyuma yo kugirana ibibazo na Shaddy Boo

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Austin Luwano Butoyi wamamaye nka Uncle Austin mu muzika nyarwanda yatanze inama kubakoresha imbugankoranyambaga ndetse anavuga ko hari kampani zatangiye kumwoherereza ubutumwa buvuga ko yatutse umugore.

Mu kiganiro yagiranye na RTV, uyu munyamakuru akaba n’umuhanzi yavuze ko hari kampani zatangiye kumwoherereza ubutumwa zimubwira ko yatutse umugore.

Muri icyo kiganiro yakomeje asobanura ko nyuma yuko abantu bamenye  ibyamuvugwagaho ko yaba yarigambaniye Shaddy Boo ko atari ukuri batangiye kuvuga ko yarari gutwikira indirimbo nyamara we yemeza ko ataribyo.

Uyu muhanzi waje gusabwa kugira icyo abwira abakoresha imbugankoranyambaga, yatanze inama avuga ko abazikoresha badakwiye kwemera ibyo babonye byose.

Yagize ati:”Tureke kwemera ibyo tubonye byose imbugankoranyambaga zitanga ibyishimo kubantu ibije byose babisangiza abantu,ntago bivuze ko ibyo basangiza abantu byose ari ukuri, ntago bivuze ko ibyo ubonye byose aribyo,ntago bivuze ko kandi nanone ko ibyo wasangije abantu atari ukuri ariko witonde gushinja abantu aho kugirango ufate umwanzuro utarumva impande zombi.

Yakomeje agereranya imbugankoranyambaga ni ngo ko umugabo aza akakubwira ko ameranye neza n’umugore wajya hirya ukumva umugore ngo byacitse.

Uncle Austin mubitwenge byinshi yabwiye RTV ko nta muntu ujya umugirira nabi ngo birangira neza ati :”Imana ari inshuti”.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports inyagiye Interforce FC ihoza amarira aba rayon bari bafite ku ikipe yabo n’ubuyobozi

Umukinnyi wahawe igihembo wahize abandi yamenyekanye nubwo bidashimishije ku bakunzi b’ikipe imwe ikomeye hano mu Rwanda