Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss FM, Uncle Austin umenyerewe mu njyana ya Afrobeat yasubiyemo indirimbo “Ubanza ngukunda” ya Ngabo Medard wiyise Medard. Iyi ndirimbo imaze imyaka umunani ku rubuga rwa Youtube.
Luwano Tosh wiyise Uncle Austin yatangarije INYARWANDA, ko iyi ndirimbo “Ubanza ngukunda” yayisubiyemo kubwumvikane bwaturutse kubiganiro bagiranye ubwo yari muri Kenya. Yavuze ko n’amashusho yayo yamaze kuyatunganya asohoka mu minsi iri imbere.
Uyu muhanzi nyiri Management Ent. ashyize hanze iyi ndirimbo « Ubanza ngukunda » ikurikirwa n’izindi yari amaze iminsi ashyize hanze nka ‘Najyayo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Nzacumura’, ‘Ibihe byose’ n’izindi. Uncle Austin kandi aheruka guhurira mu ndirimbo na Meddy bise ‘Everything’ imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe ku rubuga rwa Youtube.
Kanda hano ubashe kumva indirimbo ‘Ubanza ngukunda Rmx ya Uncle Austin.
Source: inyarwanda.com