Ku itariki ya 01 Mutarama 2019 muri parikingi ya Stade Amahoro i Remera hateganyijwe igitaramo cya East African Party 2019 kizaba kiba ku nshuro yacyo ya 11. Muri iki gitaramo hazaba harimo abahanzi batandukanye barimo Yvan Buravan, Bruce Melodie, Riderman ndetse na Social Mula mu gihe umuhanzi mukuru watumiwe muri iki gitaramo ari Meddy ubu wanamaze kugera mu gihugu cy’U Rwanda nyuma y’ibitaramo bitandukanye yagiye akorera hirya no hino ku isi.

Nkuko YEGOB yabitangarijwe na EAP ariyo itegura iki gitaramo cya East African Party batubwiye ko amatike yatangiye kugurishwa ubu abayashaka bakaba bayasanga kuri EAP OFFICE, KCT ndetse no kuri JUMIA.