in

Uncle Austin yakuyeho urujijo abafana ba #YvanBuravan bari bafite mu bijyanye n’umugoroba wo kwibuka #YvanBuravan

Ku munsi w’ejo nibwo hagiye gahunda y’umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan uraza kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2022 ukabera muri Camp Kigali.

Nyuma yuko iyi gahunda igiye hanze, bamwe mu bafana ba Yvan Buravan bari ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Whatsapp, Twitter, Instagram ndetse n’ahandi bakomeje kugenda bumva amakuru avuga ko kwinjira muri Camp Kigali aho umugoroba wo kwibuka Yvan Buravan uzabera ari ukwishyura amafaranga.

Uncle Austin, umwe mu bateguye uyu mugoroba wo kwibuka Yvan Buravan, yakuyeho urujijo abafana ba Yvan Buravan benshi bari bafite. Abinyujije kuri twitter ye, Uncle Austin yanditse amagambo agira ati « Habayemo miscommunication, kwinjira ntibisaba invitation…hari imyanya ya VIP(Family, government officials celebrities (Artists…nabandi ) niyo isaba invitation indi myanya myinshi isigaye niyabantu bakunda YB bifuza kuhagera mwijoro ry’ukumwibuka ». Uncle Austin kandi yasubije umufana wa Yvan Buravan wamubajije niba kwinjira ari ubuntu cyangwa amafaranga aho yamubwiye ati « N’ubuntu pee ».

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Alpha Rwirangira n’umufasha we bari mu byishimo bikomeye

Umukecuru bamutunguje kumufunga ku isabukuru ye y’imyaka 100 nta cyaha yakoze