in

Umwuzukuru we nawe yari ahari: Perezida Paul Kagame n’abagize umuryango we bitabiriye umukino w’u Rwanda na Nigeria – AMAFOTO 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bitabiriye umukino wahuje Ikipe y’Igihugu, Amavubi, na Super Eagles ya Nigeria kuri Stade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu.

Mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda C ry’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Amavubi yatsinzwe ibitego 2-0 na Nigeria.

Iyi ntsinzi yahise ifasha Nigeria kugira amanota atandatu, ikazamuka ku mwanya wa kane mu itsinda. U Rwanda rwo rwagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota arindwi. Ku rundi ruhande, Afurika y’Epfo yayoboye itsinda n’amanota 10 nyuma yo gutsinda Lesotho ibitego 2-0.

Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, ubwo azacakirana na Lesotho muri Stade Amahoro.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Itangazo ryihutirwa FERWAFA imaze gushyira hanze nyuma y’umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria

RIP Gatare! Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yitabye Imana