Umwuga wo kwigisha usaba kwihanagana, bitabaye ibyo abarezi bajya birirwa barwana n’abanyeshuri dore ko abana bagera imbere ya mwarimu baba baturutse imihanda yose kandi bafite imico itandukanye.
Hari ubwo imico ya mwarimu n’iy’umunyeshuri itajya ihura na gato, ugasanga buri wese arimo kwishyuza mugenzi we inshingano ze kugeza ubwo uburakari muntu agira bufashe umwe muri bo akirengagiza ahantu ari n’ibyo arimo.
Abarezi rero bari mu bahura n’akazi gakomeye ko kwita kuri iyo mico itandukanye nk’uko twabibonye, byaje no kuba kuri uyu murezi utavuzwe imyirondoro ye warwanye n’umunyeshuri.
Ibi byabereye muri Afurika y’Epfo, mu mashusho yafashe n’abanyeshuri basanzwe, agaragaza mwarimu arimo kurwana n’umunyeshuri mu ishuri, ku kigo cya Rocky Mount Shool mu gihe abandi banyeshuri barimo barebera abandi bafata amashusho y’ibyarimo biba.
Nk’uko byagaragaye mu mashusho bose bari barakaye mu buryo budasanzwe, umunyeshuri ahagurukira mwarimu, na mwarimu kwihangana biranga bafatana mu mashati gutyo.
Uko bakomezaga guterana amagambo ni ko uburakari bwabo bose bwiyongeraga kugeza umwana akubise mwarimu we urushyi intambara igahera aho