Umwe uri mu bakomeye bafata amashusho y’indirimbo z’itandukanye z’abahanzi ari gusabirwa igihano gikomeye nyuma yo kugurukiriza ‘Drone’ i Nyamirambo atabiherewe uburenganzira
Mutimura Abed wamenyekanye nka AB Godwin mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yasabiwe igifungo cy’imyaka itatu kubera kugurutsa ‘drone’ atabifitiye uburenganzira.
Ni igihano AB Godwin yasabiwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa 18 Gicurasi 2023 aho uyu musore akurikiranyweho icyaha cyo kugurutsa akadege katagira abapilote ‘drone’ atabifitiye uburenganzira.
Itegeko riteganya ko umuntu wese ukoresheje indege itarimo Umupilote atabifitiye uruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko zitarenze miliyoni 10 Frw.
Uyu musore usanzwe atunganya amashusho y’indirimbo, yifashisha ibikoresho birimo na ‘drone’ icyakora amakuru mu minsi ishize yatawe muri yombi akurikiranyweho kugurutsa aka kadege atabifitiye uruhushya.
Yasabye Urukiko ko rwaca inkoni izamba rukamugirira imbabazi cyane ko iki cyaha yakiguyemo atabizi.
Abanyamategeko ba AB Godwin basabye Urukiko ko rwakumva gutakamba k’uyu musore byaba ngombwa agahabwa igihano gisubitse cyane ko afite uburwayi bukunze kumusaba kujya kwivuza muri Kenya.
Nyuma yo kumva impande zombi, umucamanza yabwiye ababuranyi ko icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 26 Gicurasi 2023.
Ivomo:IGIHE