in

Umwe mu bigeze kwitabira Miss Rwanda yerekeje kuri Radio10 nk’umunyamakuru mushya w’imikino

Uwigeze kwitabira Miss Rwanda Ishimwe Muhayimpundu Adelaide witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara yerekeje mu mwuga w’itangazamakuru ry’Imikino.

Ku wa 25 Ukwakira 2022 nibwo Radio10 na TV10 berekanye umunyamakuru mushya w’imikino ari we Ishimwe Adelaide.

Ubwo yiyamamazaga mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, Ishimwe yabwiye Igihe ko aramutse yegukanye ikamba yakoresha ijwi abonye mu kuvuganira siporo y’abagore by’umwihariko umupira w’amaguru.

Yavugaga ko irushanwa rya Miss Rwanda yifuza ko ryamubera ikiraro cyatuma agera ku nzozi zo kuvugira ruhago y’abagore we ahamya ko ikibura byinshi kugira ngo itere imbere ndetse iteze imbere abayikora.

Nyuma yo kudahirwa, Ishimwe ntiyigeze areka umushinga we. Yavuze ko agiye kugerageza kuwukomereza ku ndangururamajwi za Radio10 na TV10 aho agiye kujya akora nk’umunyamakuru w’imikino.

Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko birashoboka. Ninjiye mu itangazamakuru ry’imikino kandi nibaza ko noneho ngiye kubona amahirwe yo kuzamura ijwi ryanjye mvugira umupira w’abagore nubwo ku rundi ruhande ubu nzajya nanatangaza amakuru muri rusange.”

Uyu mukobwa usanzwe ukunda umupira w’amaguru akaba umufana wihebeye Chelsea FC mu Bwongereza, yavuze ko aya ari andi mahirwe yo gutanga umusanzu we mu iterambere rya siporo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Bwiza yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi kubera ifoto ye

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy yakoze impanuka ikomeye