in

Umwe mu bakoresha urubuga rwa X w’i Kamonyi yagishije inama RIB ayibwira ko asanzwe ari umujura kabuhariwe maze RIB nayo imugira inama nzima

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa X, bakomeje gucika ururondogoro kubera ubutumwa bw’umwe mu bakoresha uri rubuga wandikiye RIB ayigisha inama y’icyo yakora kuko asanzwe ari umujura.

Uyu witwa Cumi na Cumi kuri X yagize ati “Nitwa Cumi na Cumi ndi Kamonyi, nkora umwuga wo kwiba utwabandiiii kandi niyo mpano yonyine mfite, mwagira iyihe nama?”

RIB yahise imusubiza ubutumwa bugira buti “Wiriwe Cumi na Cumi, gana station ya RIB ikwegereye barakwakira na yombi, bakugire inama yagufasha.”

Cumi na Cumi yahise ashimira RIB agira ati “Sawa ntacyibazoo murakozeee nukurii mukomeze murwaze!!”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

APR FC yisanze mu itsinda rikinika muri CECAFA Kagame Cup

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore yamaze gusinyira Rayon Sports – AMAFOTO