Naïma Rahamatali abenshi bamumenye kubera ko yitabiriye irushanwa rya nyampinga  uyu mwaka (2016) avuye hanze y’igihugu ,ariko kandi yaje kongera kumenyekana ubwo yasezeraga muri iri rushanwa kubw’ubuzima bw’umubyeyi we butari bumeze ,ari nabwo yahise asubira i Montréal muri Canada. Naïma kandi ntawakibagirwa no kuvuga ko bamwe bamumenye kuko yarafite umwihariko w’uko adafite urubavu ruto nka kimwe mu bikunze kuranga ba Nyampinga ariko kandi akaba yari umwe mu bakobwa icyenda (9) batorewe guhagararira Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016
Nyuma yuko akuyemo imyenda akereka abakunzi be uko agenda atakaza ibiro bitewe no kwihata sport kuri ubu yambaye ikabutura imugundiriye cyane maze yifotora ifoto yavugishije benshi.We ubwe yiyandikiye amagambo ku ifoto yagaragazaga ko bigoye kugenda mu gihe umuntu yambaye ikabutura imuhambiriye kuri ubwo buryo,Naïma ati” iyo wambaye ikabutura za murumuna wawe,ariko zikakugundira bikomeye,….Njye nagerageje  kuyambara……[] gusa  ndibaza uburyo mwe muzambara mukagenda……. ni ngufi birenze urugeroÂ
https://www.instagram.com/p/BL6Kh4VBEf9/?taken-by=hungry_girl_chronicles&hl=en
Ramahatali agaragaza ko afite imbaraga zo kugumana ingano yishimira ni nayo mpamvu ayoboka Gym ndetse akishimira kwereka abasaga ibihumbi 3 bamukurikira kuri instagram uko agenda ata ibiro