in

Umwe mu ba producer bakunzwe mu Rwanda yerekeje i Burayi

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere nibwo producer Made beats ukunzwe cyane n’abatari bake mu Rwanda yerekeje i Bwotamasimbi aho agiye gutura.

Madebeats yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti ze nke zirimo DJ Pius.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru uyu musore yavuze ko nagera mu Bwongereza agomba kunyura i Londres gato kuko hari ibyo agomba kuhafata, ubundi agakomereza i Manchester aho azaba atuye.

Abajijwe ikimujyanye, Madebeats yagize ati “Nagize amahirwe mfite ibyangombwa byo kuhakorera umuziki, urebye nimukiyeyo ariko ni naho ngiye gukorera.”

Madebeats avuga ko hari abantu bagiye bakorana ibiganiro bitandukanye ku buryo yizeye ko mu muziki agiye kuzamura urwego rwe ndetse n’urwa muzika y’u Rwanda muri rusange.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Police FC yanize Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ahera umwuka

Junior Giti ahishuye ibanga bahishe kuri Yanga (Video)