in

“Umwe aratera undi akikiriza” Imitoma iravuza ubuhuha hagati ya The Ben n’umukunzi we

Mugisha Benjamin wamamaye ku izina nka The Ben na Uwicyeza Pamella bari mu bihe by’ibyishimo aho umwe akomeza kwerekana ko ntacyamutanya n’undi.

Mu mpera za Kamena 2023 nibwo amakuru yageze hanze ko The Ben wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari mu Rwanda.

Bitewe n’amashusho mato yasangije abamukurikira abagaragaraza bari mu Bigogwe, hari n’andi agaragaza Uwicyeza Pamella anywera amata mu cyansi.

Nyuma byaje gutangazwa ko amaze imini itari mike i Kigali aho yaje gusura umuryango we by’umwihariko Uwicyeza Pamella bitegura kubana.

Uru rugendo bikaba bigaragara ko rwabaye umugisha mu rukundo rwaba bombi aho umwe atera undi akamwikiriza.

The Ben mu masaha ashize yifashishije ifoto yaba bombi n’indirimbo ya Scillah yitwa ‘Warendemewe’ yongera gushimangira ko mu bihe byose aza ari kumwe n’uwo yihebeye Pamella.

Ni nyuma y’uko Uwicyeza Pamella yaherukaga kwifashisha amashusho yabo bombi akongera kwibutsa The Ben ko amukunda ati”Ndakugukunda mukundwa.”

Undi nawe atazuyaje ati”Ndagukunda birenze.” Urebye amashusho mato aba bombi bagiye bifata n’uko bagendaga bahinduranya imyambaro ntibyazatungurana kubona indirimbo ifite aho ihuriye n’ibi biruhuko bamaranyemo iminsi.

u

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kuba ugihumeka si uko uri igitangaza cyangwa uri igishongore kuruta abapfuye: Abantu bagendaga mu muhanda bahuye n’iherezo ryabo nyuma y’uko imodoka ibashije hagasigara umukungugu(Videwo)

Nawe yaramukundaga disi!: Cristiano Ronaldo yagaragaye ari kuryoherwa n’indirimbo y’umuhanzi uherutse kwitaba Imana (Video)