Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Apr Fc, Mugunga Yves yanze kongera amasezerano muri iyi kipe.
Mu minsi ishize nibwo Apr Fc yongereye amasezerano mashya bamwe mu bakinnyi bayo bari bayasoje, gusa ariko muri abo bakinnyi Mugunga Yves yanze kongera amasezerano.
Impamvu yatumye uyu musore atongera amasezerano ni uko atabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe.
Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi ba Apr Fc bakina basatira gusa ariko ntago ajya abona umwanya uhagije mu kibuga niyo awubonye aba ari umusimbura.
Hari andi makuru avuga ko impamvu yanze kongera amasezerano ari uko umutoza Mohamed Adil Errad na we agiye kongera amasezerano.
Mugunga Yves na Muhammad Adil ntago babanye neza aho Mugunga ashinja Adil kumwima umwanya wo gukina.
Mugunga Yves ni umukinnyi ukina asatira aho yifuza kuva muri Apr Fc aho adakina mu gihe ashaka kujya mu ikipe imuha umwanya wo gukina.