in

Umwataka ukomeye wa Apr Fc yanze kongera amasezerano muri iyi kipe kubera umutoza

Umukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Apr Fc, Mugunga Yves yanze kongera amasezerano muri iyi kipe.

Mu minsi ishize nibwo Apr Fc yongereye amasezerano mashya bamwe mu bakinnyi bayo bari bayasoje, gusa ariko muri abo bakinnyi Mugunga Yves yanze kongera amasezerano.

Impamvu yatumye uyu musore atongera amasezerano ni uko atabona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe.

Mugunga Yves ni umwe mu bakinnyi ba Apr Fc bakina basatira gusa ariko ntago ajya abona umwanya uhagije mu kibuga niyo awubonye aba ari umusimbura.

Hari andi makuru avuga ko impamvu yanze kongera amasezerano ari uko umutoza Mohamed Adil Errad na we agiye kongera amasezerano.

Mugunga Yves na Muhammad Adil ntago babanye neza aho Mugunga ashinja Adil kumwima umwanya wo gukina.

Mugunga Yves ni umukinnyi ukina asatira aho yifuza kuva muri Apr Fc aho adakina mu gihe ashaka kujya mu ikipe imuha umwanya wo gukina.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi bafata agatubutse kurusha abandi ku isi ||Bamwe muraza gutungurwa

Miss Nishimwe Naomi aryohewe n’iminsi y’urukundo ari gucamo n’umukunzi we (Amafoto)