Umwarimukazi wo mu ishuri ribanza ryo muri Nigeria yagize amarangamutima y’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’abanyeshuri yigisha bamukusanyije amafaranga maze bamutegurira umunsi udasanzwe w’isabukuru ye y’amavuko.
Abanyeshuri b’abakobwa bakaba batanze amafaranga yo kugura ibinyobwa n’ibiribwa bamugejejeho ageze mu ishuri mu gitondo.
Uyu mwarimukazi yasangije videwo yerekana igihe abanyeshuri be bamufungiye hanze yishuri kugirango barangize gushyiraho ameza hamwe nimpano baguze bahita bamutungura.
Bagaragaye muri Videwo baririmba indirimbo nziza y’amavuko kandi basimburanaga berekana ibyo buri wese muri bo yabonye kuri mwarimu mu gihe bamwifuriza isabukuru nziza.
Barangije kuririmba, mwarimu yagize amarangamutima araturika ararira, biba ngombwa ko ahanagura amarira ye.