in

Umwarimukazi yashyizwe hanze ari mu bikorwa by’urukozasoni n’umunyeshuri yigisha.

Umwarimukazi w’umusimbura yatawe muri yombi nyuma yo kohereza amashusho bivugwa ko amwerekana ari gukorana ibikorwa by’urukozasoni ,burimo kuryamana n’umunyeshuri utarageza ku myaka y’ubukure.

Ayanna Davis, ufite imyaka 20,wari wasimbuye umwarimu w’icyongereza mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland muri Floride, muri Amerika, yashyize kuri Snapchat amashusho ari gusambana n’umwana muto wo mu mashuri yisumbuye.Nyuma yo kumuhata ibibazo ku wa gatanu, abapolisi bashinjaga uyu mugore icyaha cyo gusambana n’umuzamu w’ikigo ndetse n’ibyaha byibasiye abanyeshuri bato.

Ikinyamakuru New York Post cyatangaje ko Davis yemeye ko yaryamanye n’uyu munyeshuri inshuro enye zitandukanye – kabiri iwe na kabiri iwabo w’uwo mwana w’umuhungu.

Gushidikanya byatangiye kwiyongera ubwo amashusho yatangiraga gukwirakwira aturutse mu ikipe y’ikigo y’umukino wa Football Americain , bituma hatangira iperereza.

Abayobozi b’ikigo bavuze ko Davis atari umukozi wabo, ahubwo yigishije mu ishuri ryisumbuye rya Lakeland nk’umwarimu usimbura ku masezerano na Kelly Education Services.

Abashinzwe uburezi bijeje ababyeyi ko uyu mwarimukazi yabujijwe kuzongera kwigisha mashuri yose yo muri ako karere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

I Kigali Umugore Yakubise Icupa Umugabo Amumena Umutwe Amuziza Kumukora Mu Mabere (Video)

Bugesera: Umugore Yafashwe Agiye Kwiyahura Abitewe Nuko Yanduje Umugabo We SIDA (Video)