Umwarimukazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakatiwe igifungo cy’imyaka ine nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu umunyeshuri w’imyaka 16 ndetse no kumusaba kuzana imbunda ku ishuri ngo arase undi mwarimu.
Kay Ewer w’imyaka 28 yafashe ku ngufu uyu munyeshuri wari ufite ibibazo byihariye mu myigire mu gihe cy’ibyumweru byinshi.
Abacamanza bagaragaje ko uyu mwarimukazi yakoresheje imyanya ye mu buryo bubi, ayobya umwana amwizeza urukundo ndetse no kumuha amafaranga.
Byongeye, urukiko rwamenyeshejwe ko Ewer yoherezaga ubutumwa bwinshi kuri uyu mwana amusaba kuzana imbunda, akayikoresha mu nama zabo bwite no ku ishuri kugira ngo arase undi mwarimu ku kaguru.
Ibi byaje gutahurwa nyuma y’uko undi mwarimu wo ku ishuri rya Lakewood muri Colorado, wabonye inyandiko iteye amakenga mu makaye y’uwo munyeshuri maze abimenyesha inzego zibishinzwe.
Mu rukiko, umubyeyi w’umunyeshuri wahohotewe yavuze ko Ewer yabeshye umwana we ko amwitayeho, nyamara amukoresha mu kubona amafaranga no kumuyobya, asaba ubutabera kumuhanira ibi bikorwa bibi.
Ewer yemeye icyaha cyo gufata umwana ku ngufu no gutuma umwana akora ibyaha. Mu masezerano yagiranye n’ubushinjacyaha, ibindi byaha bitatu yaregwaga byakuweho.
Uretse igifungo cy’imyaka ine yakatiwe, Ewer azashyirwa ku rutonde rw’abakoze ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina abana, mu gihe kizagenwa n’urwego rw’iperereza nyuma yo gufungurwa mu 2029