Umwunganizi w’Umwarimukazi Usanzwe Akurikiranyweho Gusambanya Abana Yasabye Ko Asuzumwa Mu Mutwe, Umucamanza Arabyemera
Uwahoze ari umwarimukazi wo muri Leta ya Indiana, Brittany Fortinberry, ukekwaho gusambanya abana batandukanye bakiri bato bambaye udupfukamunwa twamamaye muri filime ya “Scream”, ari kugerageza gushimangira ko ubwo bikorwa byabaye atari mu mutwe muzima.
Umwunganira mu mategeko, Stephen Gray, yandikiye urukiko asaba uburenganzira bwo gukoresha inzobere zitandukanye mu by’ubuzima bwo mu mutwe ngo zisuzume niba umukiriya we afite indwara cyangwa ikibazo cy’ubwonko cyatumye atabasha kumva ko ibyo yakoze byari bibi igihe yabikoreraga.
Urukiko rumaze kubona ubwo busabe, umucamanza yasinye itegeko rihamagarira ko Fortinberry asuzumwa n’abaganga b’indwara zo mu mutwe. Ibi bibaye nyuma y’aho inzego z’ubugenzacyaha zimushinje kwishora mu bikorwa byo gusambanya abana benshi icyarimwe (ibizwi nka “gangbang”) n’ibindi bikorwa biteye inkeke.
Nk’uko byatangajwe mbere, Fortinberry aregwa ibyaha bikomeye bigera kuri 29 byose birimo:
- Gusambanya abana
- Gushyira abana mu bikorwa bigayitse
- Gutanga amafoto cyangwa ibindi bishobora kwangiza imyitwarire y’abana
- N’ibindi bikorwa bikomeye bishobora kumushyira muri gereza imyaka myinshi, igihe yaba ahamwe n’icyaha.
Polisi ivuga ko Fortinberry yari afite uburyo bwihariye bubyutsa irari rishingiye ku gusaba abo bana kwambara udupfukamunwa dusa n’utw’abicanyi bamenyekanye muri sinema Scream, ubundi akabashora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina.
Abatangabuhamya bavuga ko hari bamwe mu bana yasambanyije yabanje kubaha imyambaro ihenze cyane, igera mu mamagana y’amadolari, mbere yo kubajyana iwe aho yabasambanyirizaga.
Ubu Fortinberry afungiye muri gereza ya Morgan County iherereye i Martinsville, muri Indiana, aho ategereje kuburana kuri ibyo byaha bikomeye ashinjwa.