Umubyeyi wo muri Nigeria yatangaje uburyo yateze umutego mwarimu maze akamenya ko arya ibiryo aba yapfunyikiye umwana we.
Nk’uko umubyeyi uzwi kuri Twitter nka @ dcounty93 yabitangaje ngo umwana we w’ umuhungu we ntakunze kurya cyane mu rugo ariko burigihe ataha afite isorori irimo ubusa umwana we akamubwira ko mwarimu we ari we ubirya.
Uyu mubyeyi yagaragaje ko yateze umutego mwarimu wariye ibiryo ashyira ibinyomoro, amagi nimboga kuko yari ko umuhungu we atabikunda.Ariko, yasubiye murugo afite isorori irimo ubusa nkuko bisanzwe.
Uyu mutegarugori yatangaje inkuru nyuma ya @iamborngifted yerekanye uburyo ari byiza kwigisha mu ishuri ry’incuke kuko yashimye ababyeyi bazi gutekera abana babo bagiye kwiga.
Yavuze ati: “Kwigisha mu ishuri ry’incuke biraryoshye yewe,
Yahise asubiza ati “Urakoze 😂igihe kimwe napfunyikiye umwana wanjye ibinyomoro hamwe n’amagi / isosi y’imboga! Kuko nzi neza ko umuhungu wanjye yanga imboga… Dore bavandimwe 😂 yagarutse afite isorori irimo ubusa… nibwo namenye ko aba barimu barya neza! ”
Thank you 😂one time I packaged boiled unripe plaintain and egg/vegetable sauce ! Knowing fully well my son hates unripe plantain … Lo and behold brethren 😂he came back with an empty Flask… that was when I knew this teachers are eating good !
— officialDebbiecruz# (@Dcounty93) October 12, 2022