Uyu mwarimu wigisha muri Kaminuza ya Uganda Christian University witwa Sam Kaggwa,yateje umubyigano w’imodoka ubwo yapfukamaga mu muhanda rwagati agasaba umukunzi we ko yakwemera akamwambika impeta y’urukundo.
Uyu mwarimu wabonaga yaje yabyiteguye, aho yasanze uyu mukobwa bakundana mu kazi aho asanzwe akorera nuko akamufata akaboko bagana ahari uburiro buri muri uyu mujyi.
Ubwo bagendaga munzira, umukobwa ari imbere, yatunguwe no kubona umukunzi we apfukamye mu muhanda rwagati imodoka na moto zahagaze zivuza amahoni, nuko umukobwa ahita asubira inyuma, atega ikiganza umukunzi we ahita amwambika impeta ya fiyansaye amusaba ko yazamubera umugore.
Ibyo uyu mugabo yakoze byahise biteza umubyigano mu mujyi kuburyo imodoka zaburaga aho zinyura bisaba kwitabaza Polisi igabanya akavuyo k’abantu bari bamaze kuba benshi.
Uyu mukobwa witwa Hope, we wabonaga ibyishimo byamurenze, ariko ubonako afite n’ubwoba bitewe nubwinshi bw’abantu bari babashungereye bareba ibirikuba.