in

Mukobwa, menya amagambo utagomba kubwira umukunzi wawe nubwo waba umukunda bingana iki.

Burya hari aamagambo abashakanye babwirana niyo baba batari gutongana akagira uruhare mu gusenya urugo rwabo kuko aba yababaje umwe mu bashakanye. By’umwihariko abagabo bagira amagambo banga kubwirwa n’abagore babo.

Dore amwe muri ayo magambo uzirinda kubwira umugabo wawe :

1.Nta kibazo mfite

Igihe ugaragaza ko utameze neza umugabo wawe yakubaza ikibazo gihari ukamubwira ko ntacyo bimutera urujijo. Akenshi abagore bakunze kuvuga ko nta kibazo mu gihe ikibazo bafite bagitewe n’umugabo. Ashobora nko kuba ari inkuru yumvise ku mugabo we ikamubabaza ariko akaba atayifitiye gihamya ahubwo ugasanga yamubyimbije umutima.

2.Nakundanaga n’abasore beza gusa

Niyo iri jambo warivuga ushaka kumwereka ko nawe ari umugabo mwiza. Kumubwira ko n’abandi mwabaye inshuti bari beza ntabwo bimugwa neza. Igihe cyose kumugereranya nabo mwakundanye bimugwa nabi.

3.Uramutse unkunda koko wagakwiye gukora utya

Si byiza kugaragaza ko ushidikanya ku rukundo rw’umugabo wawe. Noneho iyo ushatse kumusab aikintu runaka mu izina ry’urukundo nabwo abona ko utamukunda ko ahubwo wishakira ibyo umusabye.

4.Mama yari yarabimbwiye ko uzakora utya

N’ubwo ibyo mama wawe cyangwa se abandi bantu baba barakubwiye ku mugabo wawe wasanze aribyo, si byiza ko ibibwira umugabo wawe wicuza. Icyo gihe abona ko ushaka kugendera ku bitekerezo by’abandi mu kubaka urugo rwanyu kurusha uko mugendera ku bitekerezo byanyu.

Uwahoze ari inshuti/umugabo yanjye yakoraga gutya kuki wowe utabikora ? gushaka kugereranya umugabo wawe n’inshuti mwahoranye cyangwa se umugabo mwatandukanye nabyo si byiza kuko bituma aba mubi kandi wibeshyaga ko bituma yikosora. Ashaka ukund aumwihariko we utamugereranyije n’abandi.

Niba ushaka kubana mu mahoro n’umugabo mwashakanye wakwirinda gukoresha aya magambo kuko bizabaviramo intonganya bityo zibaviremo kubana nabi mutongana.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwarimu wa Kaminuza yateje akavuyo gakomeye mu mujyi nyuma yo gutera ivi akambika impeta umukobwa yihebeye(AMAFOTO)

Batangiye kunsambanya mfite imyaka 15 bantera inda|ndumva ntacyo maze nshatse napfa|umva agahinda k’uyu mwari.