Umubyeyi witwa Jimmy Hoffmeyer wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye indishyi ingana na miliyoni ya za miliyoni mu madorali umwarimu wamwogosheye umwana atabiherewe uburenganzira.
Uwo mugabo yavuze ko uburenganzira bw’umwana we bwahonyowe, ubwo ikigo yigaho cyategekaga ko yogoshwa ku gahato.
BBC yatangaje ko nyuma y’uko umwana we Jurnee Hoffmeyer yogoshwe atabimenyeshejwe, Jimmy Hoffmeyer yahise amuvana kuri iryo shuri.
Iperereza ryakozwe n’ubuyobozi bw’amashuri muri ako gace muri Nyakanga uyu mwaka, ryagaragaje ko ibyo umwarimu yakoze bidakwiriye ariko ko atabikoranye ivangura nkuko ababyeyi b’umwana babivugaga.
Umwana wa Jimmy Hoffmeyer yogoshwe umusatsi na mwarimu, nyuma yo kubona ko utari uringaniye kuko hari hashize iminsi hari abandi bana bigana bawukase bakoresheje umukasi.
Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa West Mishigan, Jimmy Hoffmeyer yavuze ko uburenganzira bw’umwana we bwahonyowe ndetse bigakorwa mu buryo bw’ivanguraruhu.