in

Young Grace avuze ku mukunzi we mushya.

Umuhanzi w’umuraperikazi ,Abayisenga Grace uzwi nka Young Grace yagize icyo avuga ku mukunzi we mushya. Mbere y’uko yibaruka imfura ye muri Kanama 2020, Young Grace muri Nyakanya 2020 nibwo byamekanye ko Rwabuhihi Hubert wari waranamwambitse impeta ya fiançailles akaba na se w’umwana we batandukanye batakiri kumwe.

Uyu mukobwa ntiyongeye kuvugwa cyane mu rukundo kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo ku munsi w’abakundanye yagaragaje impano avuga ko yahawe n’umukunzi we.

Si ibyo gusa ubwo yari avuye Dubai(yagiyeyo muri Werurwe 2021), yagaraje impano yazaniye abantu batandukanye anerekana iyo yaziniye umukunzi we.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Young Grace yahamije ko uwo musore babyumva kimwe ahari ariko bitarakomera, ngo bari mu gice cyo kureba ko bizavamo.

Ati”ntabwo ndurimo neza. Umuntu tuba tuvugana, twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biraho, turacyari mu igerageza.”

Young Grace yirinze kuba yatangaza izina ry’umusore barimo bateretana muri iyi minsi ngo azabitangaza igihe cya nyacyo kigeze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukunzi w’umuhanzi Yves Kana yakorewe ibirori bya Bridal Shower.

Umwana yashatse kwiyahura ahanuka mu ndege ntiyapfa||ibyamubayeho nyuma ni igitangaza.