in

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari umukozi wo mu rugo, arembeye mu Bitaro bya Masaka nyuma yuko atwitswe na Nyirabuja we akoresheje amazi yatuye

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari umukozi wo mu rugo, arembeye mu Bitaro bya Masaka nyuma yuko atwitswe n’umukoresha we akoresheje amazi yatuye, bikaba bivugwa ko yamuhoye kudafungurira igipangu ku gihe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana ubwo uwo mukozi wo mu rugo yahamagarwaga n’umukoresha we ngo amukingurire urugi rwo ku gipangu ariko ntiyahita abyumva kuko yari aryamye mu nzu yo mu gikari ari na yo batekeragamo.

Umwe mu baturage yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uwo mwana yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukwakira 2023 ariko ntiyahita ajyanwa kwa muganga ahubwo akingiranwa mu nzu cyumba yabagamo kandi adashoboye no kwitekera, bakamusigira umuceri adashoboye no guhaguruka kuko yatwitswe igice co guhera mu rukenyerero.

Yagize ati: “Umwana mu busanzwe yabaga mu nzu yo mu gikari ari na yo batekeragamo gusa ikibabaje ni uko bamutwikishije amazi ntahite ajyanwa kwa muganga ngo avurwe. Yatindaga gukingura urugi bitewe no kuba inzu yabagamo yariri kure. Mu busanzwe yajyaga kuryama bakamwaka urufunguzo rwo ku gipangu bakongera kurumusubiza mu gitondo abyutse.”

Yakomeje agira ati: Hanyuma amuhamagaye ngo aruzane asanga umwana yasinziriye… akomeza ku muhamagara ariko umukobwa ashigukira hejuru yumvise ijwi aramukingurira ariko umukoresha we aza amutonganya cyane bagera hamwe umukozi arara ariko ku mbabura hari hakiriho amazi ahita ayamumenaho. Byari mu masaha ya saa tatu zijoro ariko ntiyamujyana kwa muganga.”Akomeza avuga ko ubwo yamumenagaho amazi ashyushye atamujyanye kwa muganga aramubwira ngo aryame.

Yagize ati: “Urumva umwana ntabwo yabashije kuryama kuko yarababaraga cyane kugeza ubwo umugabo yatahaga mu gicuku saa saba za mu gitondo, umugabo asanga umwana ari gutaka cyane amujyana kumugurira ibinini bigabanya ububare amugarura mu rugo bitewe no kuba yarasanze amafaranga ku ivuriro bamuciye ari menshi bituma abwira umugore we ko batamusubizayo bituma bamurekera mu nzu yabagamo.”

Aho ngo ni na ho bajyaga bamusigira umuceri mubisi ngo awutekeremo kandi ntiyabashaga kubyikorera bitewe n’uko yahiye.

Ibi ngo byatumye umwana yishakamo akabaraga ajya ku muhanda avuza induru atabarwa n’abaturage, ari nabwo bahamagaye ubuyobozi bukamujyana kwa muganga.

Akigera ku ivuriro yahise yoherezwa mu Bitaro Bikuru bya Masaka mu Mujyi wa Kigali akaba ari ho arimo kuvurirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Amani, yavuze ko umukoresha watwitse umwana, ubu ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige

Yagize ati: “Uwakoreshaga umwana (nyirabuja) yatawe muri yombi ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, kandi ni byo koko ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige.”Yagize ati: “Uwakoreshaga umwana (nyirabuja) yatawe muri yombi ubu ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha, kandi ni byo koko ari kuri Sitasiyo ya RIB ya Nzige.”

Muhamya akomeza avuga ko uwatawe muri yombi atabyemera, ati: “Umugore ntabyemera kuko avuga yari yajyanye n’umugabo we baza batinze, basanga umukobwa yashyuhije amazi none ngo arasinzira ayagwamo. Gusa umukobwa avuga ko ari nyirabuja wayamumennyeho.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyumbu buvuga ko mu isesengura n’amakuru babajije mu baturanyi ngo basanze nta kibazo mu busanzwe umwana watwitswe n’umukoresha we bari bafitanye gusa ngo iperereza rirakomeje.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muyumbu busaba abaturage gukoresha abakozi bafite imyaka igenwa n’amategeko dore ko uwatwitswe yari amaze ukwezi kumwe avuye mu ishuri aho yigaga mu cyiciro rusange mu mwaka wa kabiri.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuba yakubise abanyeshuri 9 bari gukina umupira batatu bahita bapfa 

Rayon Sports yimuye ibiro byayo, ubu ntikibarizwa mu karere ka Gasabo