in

Umwana wo muri Tanzania byagenze gute ngo abe umufana ukomeye wa APR FC? Kugeza ubwo ubuyobozi bwa APR FC bumushimira nyuma y’amagambo yatangaje ubwo yatsindaga Azam FC y’iwabo

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’umwana yitwa Ahmed Said wo  muri Tanzania i Dar es Saalam ugaragara avuga ko yishimiye intsinzi ya APR FC yatsinze Azam FC y’iwabo muri Tanzania.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mwana yakunze APR FC ubwo yitabiraga CECAFA y’ubushize, kuko APR yacumbitse muri Hotel yitwa Royal village Hotel. Iyo Hotel ni iy’umuryango w’uyu mwana.

Umwana aha niho yamenyaniye n’abakinnyi ba APR FC maze barakundana byanyabyo. Iyo APR yatsindaga umukino muri CECAFA, uyu mwana yazaniraga abakinnyi bose shokora ‘chocolate’ zo kubashimira.

Umubitsi wa APR witwa Gorgine niwe wamujyaniye impano y’imyambaro ya APR FC. Uyu mwana kandi azwiho kugira urugwiro ndetse n’amatsiko yo kumenya byinshi kuri APR FC no ku Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwashimiye uyu mwana wishimiye ko APR FC yatsinze Azam FC y’iwabo ibitego 2-0 iyisezerera muri CAF Champions League ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

https://x.com/aprfcofficial/status/1827617000002036047?t=kcxlnarkMPoXhYoCRdtdpw&s=19

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Imigenzo bakoze yabaye imfabusa! Azam FC yikanze amarozi maze ikora imigenzo yatangaje abari muri sitade Amahoro – VIDEWO

Joachiam Ojera wamaze kugurwa n’ikipe y’i Kigali, yamaze kugaruka mu Rwanda aho yaje kuyifasha gushaka igikombe cya shampiyona – AMAFOTO