in

Umwana w’imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y’imyaka itanu amukubise isuka ya majagu mu mutwe

Umwana w’imyaka umunani wo mu Karere ka Gicumbi, yishe umuvandimwe we y’imyaka itanu amukubise isuka mu mutwe.

Byabereye ku mugoroba wo kuri uyu Mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, bibera mu Murenge wa Ruvune Umwana wapfuye ni umuhungu mu gihe uwamwishe ari umukobwa.

Amakuru avuga ko abo bana barimo bakinisha isuka ya majagu nyina yari avanye mu murima muri uwo mugoroba, maze ubwo yari ahugiye mu mirimo yo mu gikoni n’umugabo atarataha ibyo byago byagwiriye umuryango wabo.

Ni amakuru yahamijwe n’Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Ruvune, Iyamuremye Innocent. Yavuze ko bayamenye ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa 27 Ugushyingo.

 

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gufata umwanzuro kuri rutahizamu Youssef Rhab wari umaze ukwezi mu bihano byo kwitekerezaho

Umukino wa Rayon Sport na Police Fc wari uri kuba ugeze ku munota wa 35 uhagaritswe igitaraganya