kugira ngo yuzuze isezerano yagiranye n’abakurambere be, Sanele Masilela w’imyaka 9 y’amavuko yarongoye Helene Shabangu w’imyaka 64 y’amavuko.
Umuryango w’uyu mwana Sanele wavuze ko watinye ko uhakananye ubukwe bw’umuhungu wabo, abakurambere bagirira nabi imiryango yombi gusa ariko uyu mugabo w’umwana namara gukura, ashobora kuzashaka umugore w’inzozi ze.
Sanele usanzwe utuye mu cyaro cya Ximhungwe, muri Afurika y’Epfo, agomba kuzashyingirwa n’undi mugore amaze gukura.
Shabangu warongowe, yavuze ko yishimiye ko Sanele ariwe yahisemo kandi ko yishimiye ko ababyeyi babo babashyigikiye muri uyu muhango wo gushimisha abakurambere.
Sanele na Shabangu bashyingiwe mu mwaka wa 2014, amakuru akaba avuga ko baje kubyara umwana wa mbere nyuma y’imyaka 4.