in

Ikipe ya Kiyovu Sport iri mu kibazo gikomeye nyuma yo kubeshya bikomeye abakinnyi 

Mu ikipe ya Kiyovu Sport harimo ikibazo gikomeye nyuma yuko abakinnyi babeshywe amafaranga yabo ntibayahabwe.

Ikipe ya Kiyovu Sport yaguze abakinnyi benshi muri iyi meshyi kandi babahanga baje basimbuye abari baratandukanye n’iyi kipe. Aba bakinnyi iyi kipe yaguze ni beza kandi ubona ko bayifasha cyane mu mikino shampiyona imaze itangiye.

Aba bakinnyi baguzwe, baratangaza ko rurimo gukinga babiri nyuma yo kutishyirwa amafaranga baguzwe bagahabwa i tariki y’igihe bazayabonera ariko kugeza ubu ntibarayabona.

Amakuru YEGOB ikesha Radio 1 ni uko abakinnyi baguzwe na Kiyovu Sport bahawe Sheke itazigamiye gusa iriho ko amafaranga yabo tariki 30 kanama 2022 aribwo bazayabona, gusa ubu bikomeje kugorana cyane bitewe nuko aba bakinnyi bigeze uyu munsi tariki ya 29 nzeri 2022 batarabona amafaranga yabo.

hakomeje kwibazwa niba aba bakinnyi batazongera bagakora ikintu bakoze umwaka ushize kikaza no gutuma batakaza igikombe cya Shampiyona.

Ibi bije iyi kipe irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona igomba gukina kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 ukwakira 2022 n’ikipe ya Sunrise FC kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Omah Lay ukiri muto yeretse isi yose ko nawe ari mu ba miliyoneli

Umwana wimyaka 3 yaguye mu bitaro azira kurangaranwa n’abaganga