Ku wa kabiri tariki ya 05 Mata 2022, ahagana ku i saa 11:00, umuhungu w’imyaka 2 yarashe mushiki we w’imyaka 4 kuri sitasiyo ya Pennsylvania.
Polisi ya Chester yatangaje ko abo bana bari mu modoka yari iparitse kuri pompe ya gaze i Chester, mu majyepfo ya Philadelphia.
Ishami rya polisi rivuga ko uyu mwana muto yari arimo gukinisha iyo mbunda. Ntabwo byahise bisobanuka ubwoko bw’imbunda yari afite cyangwa uko yayibonye.
Umupolisi Rhaheem Blanden yavuze ko aba bana bombi bavukanaga.
Ishami rya polisi rivuga ko uyu mukobwa yahise ajyanwa mu bitaro byo muri ako gace, ari na ho yapfiriye.
Iperereza rya Philadelphia ryatangaje ko umushinjacyaha w’akarere ka Delaware, Jack Stollsteimer, yavuze ko abapolisi bo mu biro bye bafasha abapolisi ba Chester gukora iperereza ku iraswa ry’agahomamunwa ry’uyu mwana w’umukobwa.
Yagize ati: “Abantu bose bo mu gace ka Chester, mu Ntara ya Delaware, nanjye ubwanjye ndimo, twese twababajwe cyane n’ibyabaye kuri uyu mwana w’umukene ”.
Si ubwa mbere ibibazo by’abana barasa abandi batabigambiriye bigaragara muri Leta Zunze Ubumwe za America, kuko habarwa abarenga 3000 bamaze gukomereka muri ubu buryo; harimo n’abahasize ubuzima.