in

Umwana w’imyaka 15 wavukanye umutwe munini bidasanzwe atunguye abantu|Bashatse kumujugunya akivuka|Inzozi ze.

Dancille Umwari w’imyaka 15 ni umwana w’umukobwa wavukanye umutwe udasanzwe, ndetse abantu bakunze kumwibazaho cyane gusa we atangaza ko yifuza kuzaba umubikira.

Uyu mwana w’umukobwa ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yavuze ko yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza,gusa avuga ko abandi bana bamwibasira bamuserereza kubera umutwe we.Dancille w’imyaka 15 y’amavuko avuga ko yagiye asibira kenshi ,ari yo mpamvu akiri mu mashuri abanza.Mama w’uyu mwana avuga ko akimara kumubyara ,abaturanyi bagiye bamutuka bamubwira ngo amujugunye.Avuga ko yemeye kumurera mu buzima bugoye yari arimo kugeza ubu aba agakumi.Uyu mwana udakunze guseka cyangwa ngo agaragaze ibyishimo, yabwiye Umunyamakuru ko afite inzozi zo kuzaba umubikira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mukobwa yateranyije abagabo bose yanduje SIDA abaha ubutumwa bukomeye.

Umukobwa mwiza yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kumenya ko umusore wamwambitse impeta yikundira undi.