in

Umwana nka se: Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yamaze gusinya mu ikipe ya Manchester United

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo w’imyaka 11 yamaze gusinya mu ikipe ya Manchester United y’abato.

Cristiano Ronaldo Junior yaraye asinye muri iyi kipe se akinamo nyuma yo kuva muri Juventus agakurikira se I Manchester.

Uyu muhungu wa Cristiano kandi ngo agomba gutera ikirenge mu cya se, akaba ari nayo mpamvu muri iyi kipe ya Manchester United y’abato yahise ahabwa nimero 7 nk’izo se yambara muri Manchester United nkuru.

Ubwo Cristiano Ronaldo yagarukaga muri Manchester United yabwiye DAZN ko ashaka ko umwana we w’umuhungu amera nka se, Kandi ko azaba mwiza kurusha se nubwo bigoranye.

Uyu muhungu wa Cristiano yagiye muri iyi kipe ya Manchester United yabaterengeje imyaka 12, aho yagiyeyo asangayo umuhungu wa Nimanja Matic witwa Filip.

Umuhungu wa Cristiano ka yerekanwe ari kumwe n’undi mwana ukiri muto witwa Gabriel uzajya wambara nimero 10 mu mugongo.

Uyu mwana witwa Gabriel wasinyiye rimwe n’uwa Cristiano Ronaldo, asanzwe ari umufatanyabikorwa wa NIKE aho afite abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu (25000) bimukurikira ku rubuga rwa Instagram mu gihe uyu wa Cristiano we atari yayifungura.

Cristiano Jr ari kumwe na Gabriel ufite abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000) bimukurikira ku rubuga rwa Instagram

 

Umugore wa Cristiano Ronaldo yishimiye uyu muhungu

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusirikare yakubise umusore aramwihaniza nyuma yo kumusanga agirana ibihe byiza n’umukunzi we (Video)

Kuri instagram: umukobwa w’uburanga yazamuye amarangamutima y’abantu nyuma y’ibyo yakoreye mama we ufite uburwayi bwo mu mutwe