Mu gihe Luca Modric na Rodrygo goes basanzwe bafatanya bashakira ibitego Real Madrid, bagiye guhura bahanganye ndetse uyu mwana w’imyaka 21 yiteguye guhura na Se nk’uko asanzwe amwita.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Rodrygo goes yagaragaje ko yishimiye kongera guhura na Papa we ubwo igihugu cya Brazil kizaba gihura na Croatia ya Modric.
Uyu mwana yanditse ati “Nkubone Papa” ashyiraho agatima, Luca Modric nawe yahise amusubiza ashyizeho agatima.
Ubusanzwe Luca Modric arushwa umwaka umwe na papa wa Rodrygo goes, Eric Goes kuko afite imyaka 38 naho Modric afite 37.
Iyi ni nayo ntandaro ya Rodrygo goes mu kwita Modric Papa we.