in

Umwana na nyina batwawe n’amazi y’imvura Imana ikinga akaboko (Videwo)

Umugore n’umwana we batwawe n’umwuzure watewe n’imvura nyinshi yari imaze kugwa Imana ikinga akaboko.

Muri iyi minsi mu Rwanda hakomeje kuvugwa imvura nyinshi idasanzwe, iyo mvura kandi ikomeje kugenda ihitana abantu bagiye batandukanye Kandi yangiza n’ibikorwaremezo.

Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zintandukanye hakomeje kugenda hagaragara amashusho y’umubyeyi wari uri kumwe n’umwana we bari gutwarwa n’amazi muri ruhurura.

Uwo mugore n’umwana we, amazi abamanukana bavuza induru ngo batabarwe, nuko abantu bari aho hafi baza kubatabara babakura muri ayo mazi yari abajyanye. Uwo mubyeyi n’umwana we bakurwa muri ayo mazi ari bazima.

Reba videwo

 

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ugomba kwirinda bishobora kwangiza impyiko zawe

Umupasiteri yakubise umuntu arahwera amwirukanamo imyuka mibi(Video)