Umwana muto wo muri Nigeriya ukunda imibereho ikungahaye yavukiyemo yasabye ibidasanzwe papa ubwo yajyanwaga ku ishuri akanga kugenda mumodoka adashaka.
Umuryango uba mumahanga aho abanyeshuri badasabwa kwambara imyenda yishuri. Igihe se yari agiye gutwara umuhungu we ku ishuri, yamusabye kwinjira muri Range Rover ariko umwana arabyamagana.

Umuhungu mwiza cyane yerekanye ko yifuza kujyanwa muri Rolls Royce ya se.
Amashusho yashyizwe kuri instagram yerekana igihe umuhungu yafunze umuryango wa Range Rover maze yerekeza kuri Rolls Royce ubwo se yamubazaga imodoka yifuza kujyamo agiye ku ishuri.