Biramahire Abeddy, Rutahizamu w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi, yakoze agashya ubwo yahuraga n’abana ku muhanda maze agahagarara akabaganiriza ndetse bamwe akanabaha umunyenga mu modoka ye ndetse hari n’uwo yahaye umwanya atwara imodoka ye.
Iki ni igikorwa cy’urukundo n’ubumuntu bukomeye Biramahire Abeddy yagaragaje bikaba bikwiye kuranga buri muntu wese hano ku isi akirinda kwishyira hejuru no kwirata.