in

Umwana muto wigize umupolisi wo ku muhanda yaciye ibintu.

Amafoto y’umwana w’umuhungu muto yambaye imyenda imeze nk’iya aba-polisi, afite imbunda, inkoni y’abapolisi n’ingofero , yewe atibagiwe n’amapingu akomeje guca ibintu. Uyu mwana yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bibaza uko byagenze ngo ahabwe akazi ariko nyamara si akazi ni kumwe abana baba abadasanzwe.

Amakuru avuga ko uyu mwana ibyo yari yambaye atari ibya nyabyo , imbunda ni igikinisho cy’abana. Mu muhanda wa Nairobi niho uyu mwana yahagarikiye imodoka , yarangaje abatari bake yewe n’abapolisi bari barangariye uwo mwana bareba ibyo akora bumiwe.

Umukoresha w’imbuga nkoranyambaga Geofrey Khoore niwe wabaye imbarutso yo kwerekana uyu mwana avuga ko ari gukora akazi katoroshye mu mujyi wa Nairobi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kazibake Frederick
Kazibake Frederick
2 years ago

Inkuru zanyu ntiziba zisobanutse,mwari mukwiye no kuduha finalité y’inkuru niba polisi y’igihugu yaramuretse gukomeza ako kazi n’ubwo bavuze ko katoroshye!mukatubwira niba maramuhaye byibuze agahimbazamusyi cg niba baramuretse agataha akava mu muhanda

Reba ibintu bidasanzwe byabaye muri Miss East Africa 2021 yegukanwe na Umunyana Shanitah.

Umuhanzi Niyo bosco yatunguwe na Minister Bamporiki Edourd ku isabukuru ye (Amafoto)