in

Umwana muto wari kumwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma kugaragara ari gufana Rayon Sports (AMAFOTO)

Umwana w’umuhungu wagaragaye ari kumwe na Perezida Uwayezu Jean Fidele akaba ari uwa Namenye Patrick yari yaje gushyigikira ikipe ya Rayon Sports, biza kurangira yegukanye amanota atatu yayifashije gufata umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Hari mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona 2022-23 wo Gasogi United yari yakiriyemo Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera FC.

Ibitego 2 bya Onana Léandre Willy Essomba byafashije Rayon Sports kwihimura kuri iyi kipe yayitsinze mu mukino ubanza wa shampiyona ndetse ubu ikaba iraye iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 17 ku gitego cyatsinzwe na Bugingo Hakim ku mupira yari ahawe na Djoumekou.

Ku mupira muremure yahawe na Luvumbu, ku munota wa nyuma n’igice cya mbere Onana yishyuriye Rayon Sports amakipe ajya kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri buri kipe yagerageje gushaka uko yabona igitego cy’intsinzi ariko bibanza kugorana kuko batabyazaga umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 85, Ngendahimana Eric yacometse umupira muremure widunze rimwe maze Onana aterera ishoti rikomeye inyuma y’urubuga rw’amahina adahagaritse umupira uyoboka mu rushundura. Umukino warangiye ari 2-1.

Benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bashimishijwe n’uko umwana wa Namenye Patrick usanzwe ari Umunyamabanga wa Rayon Sports yari yaje kureba umukino, nyuma y’umukino abakinnyi barimo Rudasingwa Prince bakaba bamweretse urukundo rwinshi.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Tour du Rwanda 2023: Umukinnyi wa mbere yegukanye agace ka mbere kavaga i Kigali kajya Rwamagana

Imibyinire  ya Dabijou n’uburyo acugusa ikibuno bikomeje guteza ururondogoro