Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy wiyita umwamikazi b’injyana ya Hip Hop, yafashe igihe asangiza abamukurikira amagambo meza y’ihumure.

Mu butumwa yaherecyeje amafoto adasanzwe, yagize ati: ”Ibihe byose ntabwo wigeze utoranywa gusa, nzatuma biba.” Aya magambo yahamije ko ari yo Imana ibwira abatuye isi mu byo bari kunyuramo none.
Oda Paccy wari umaze iminsi atagaragara mu muziki, ubu ari mu bihe bye byiza mu muziki we nyuma y’uko kandi asoje amasomo ye ya Kaminuza muri Kaminuza ya UTB mu bijyanye n’Ubucuruzi, Ihanahanamakuru hifashishijwe Ikoranabuhanga