in ,

Umwali w’uburanga akaba umusizi yarijije abantu kuri Twitter kubere ibisigo bye

Umukobwa ukiri muto ufite uburanga buhebuje witwa MUREKATERE Cloudine yarijije abantu benshi kuri Twitter nyuma yo kumva ibisigo bye hanyuma abantu batangarira ubuhanga bwe afite ndetse n’izimiza akoresha mu busizi bwe.

Kimwe mu bisigo bya Murekatete cyitwa IWACU BAZAGUKOSHE . aba avuga babasore birirwa mu bakobwa kubera ko bafite amafaranga bigatuma birirwa mu bakobwa bashaka kubamariraho irari ry’imibiri yabo.

Abo basore bose yabise ba Ruvumbitsi rwa mvumba ko nta kindi gitekerezo baba bafite uretse kwiruka muri ibyo gusa kandi ko umukobwa wese babonye bakwiye guhita bamutwara akajya kubamara ubushake.

Abantu bakimara kumva ubuhanga bwe haba mu ihuzajambo, isubirajwi, nuburyo igisigo cye gipimye, abantu bumiwe bamwe baranarira cyane.

Muri iyi minsi Rumaga ni we wari warigaruriye uruganda rw’ibisigobmu Rwanda gusa kuri ubu nawe agomba gukora cyane kuko Murekatete yaje aje buri wese arimo akora cyane.

Murekatete claudine kandi yagiriye inama abakobwa bagenzi be yo guhora bima amatwi ba Ruvumbitsi rwa mvumba baba bashaka kubakiniraho bakabatwarira ubusugi kandi batarabakoye. BIMWE MU BIHANGANO BYE MUKABA MWABISANGA KURI YOUTUBE wandika UMUSIZI MUREKATETE.

Dore amwe mu mafoto ya Murekatete Claudine

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Musare Paradis
Musare Paradis
1 year ago

Jya mbere mwali mwiza

Buri muntu wapfuye aba agomba kurongora, abantu basigaye bashyingira abapfu

Mu Rwanda umugore wari wapfuye yarazutse kubera amasengesho